Kwiyandikisha Gucuruza

Ibihumbi n'ibihumbi by'abanyarwanda basigaye bahahira ONLINE! Shyira ibicuruzwa byawe hano, nawe utangire ucuruze, nonaha!

IMPAMVU YO GUCURURIZA KURI IWACU ONLINE!

Iwacu Online! ni isoko ryo kuri murandasi ryashyizweho ku bufatanye na TV1 Rwanda, kimwe mu bitangazamakuru bikomeye mu Rwanda. Abantu benshi cyane bahahira iwacu batiriwe bava aho bari. Nushyiraho ibicuruzwa byawe, nawe uragira mahirwe yo kubimenyekanisha, no kugurisha byoroshye.

Dore inyungu ukura mu gushyira ibicuruzwa byawe kuri Iwacu:

  • Ibihumbi by’abaguzi bizabona ibicuruzwa byawe, ndetse bamwe babe bahita babigura.
  • Ku bufatanye na TV1 ushobora kungukirwa na gahunda ya Tele Marketing, ku mafranga make cyane mu kiganiro cya Angelbert Mutabaruka gitambuka buri munsi mbere y’amakuru.
  • Gushaka abaguzi, kubagezaho ibyo baguze byose nitwe tubyikorera, wowe icyo usabwa ni ukuba ibicuruzwa washyize hano ubifite muri stock.

BIMWE MU BIBAZO BIKUNZE KWIBAZWA

Ibi ni bimwe mu bibazo, abantu bifuza gucururiza kuri Iwacu Online bakunze kwibaza:

Ndasabwa amafranga angahe kugira ngo ntangire?

Gucururiza ku rubuga rwa Iwacu Online, ni UBUNTU!

Nta mafranga na make usabwa. 

Ahubwo iyo ugize icyo ucuruza, binyuze ku rubuga rwacu, ni ukuvuga iyo umuguzi aguze igicuruzwa cyawe akoresheje Iwacu Online, dusigarana ka komisiyo gatoya kari hagati ya 1 ~ 10% by’igiciro cy’icyacurujwe. Iyi komisiyo tuyumvikana mu gihe cyo kwiyandikisha

Ni iki kindi nkeneye kugira ngo ntangire gucuruza

Mu kwiyandikisha, urasabwa kuba ufite nimero ya telefone na Email.

Urasabwa kuba ufite amafoto y’ibicuruzwa byawe kandi afashe neza, agaragara ku buryo atayobya umuguzi. Warangiza ukayashyira ku rubuga rwacu hamwe n’ibiciro bijyanye, NTA KINDI!

Nishyurwa gute?

Iyo umuguzi ashimye igicuruzwa cyawe, atanga komande maze agahita yishyura. Amafranga turayakira, maze tugahita tuyakoherereza mu buryo wihitiyemo, yaba Mobile money cyangwa konti ya banki.

Ni iki nemerwe gucuruza?

Iwacu online! ni Isoko ryo kuri murandasi. Rigendera ku mategeko y’igihugu cy’u Rwanda.

Wemerewe gucuruza ikintu icyo ari cyo cyose kemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Birabujijwe gucuruza ibintu bihanwa n’amategeko, nk’urumogi, Kanyanga, n’ibindi…!

Urumva ugifite ibyo wibaza?

Tangira ukorere amafranga

Back to top
× WhatsApp